Uburusiya Bwongeye Kurasa Urubura rwa Misile muri Ukraine

Uyu munsi, Uburusiya bwongeye kurasa urubura rwa misile muri Ukraine, cyane cyane ku bikorwa remezo bya gisivile. Ukraine ariko ivuga ko yahanuye inyinshi . Mu mijyi minini Uburusiya bwibasiye, harimo Kiev (umurwa mukuru), Kharkiv (umujyi wa kabiri mu bunini), na Lviv na Odesa mu burengerazuba bw’igihugu.

Ukraine yatangaje ko Uburusiya bwarashe misile 69, ariko ko yashwanyurije mu kirere 54 zose zitaragera ku butaka. Ibyo ari byo byose, byatumye guverinoma ya Ukraine ivuza indangururamajwi z’impuruza mu gihugu cyose mu gihe cy’amasaha atanu, kuva saa moya mu gitondo, bityo abaturage bahungira mu bwihisho.

Abantu batatu gusa bakomeretse. Nta n’umwe misile z’Uburusiya zahitanye. Ariko zashenye ibikorwa-remezo, cyane cyane iby’amashanyarazi. Urugero: Andriy Sadovyi, Meya wa Lviv (hafi y’umupaka wa Pologne), yatangaje ko bahise babura umuriro byibura ku rwego rwa 90% mu mujyi hose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yamaganiye kure Uburusiya. Yanditse kuri Twitter ko “ari ibitero bya kinyamaswa.” Ati: “Nta rindi jambo umuntu yabona akoresha kubona Uburusiya burasa urubura rwa misile ku nzirakarengane mu gihe bitegura umwaka mushya.” (AP)