Abarundi Bahungiye muri DRC Basaba Gusanurirwa Uburaro

Umwe mu Barundi bahungiye mu Lusenda

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Lusenda iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo ziba mu mahema ashaje zivuga ko iyo imvura iri kurwa zinyagirwa mu mazu . Izi mpunzi zisaba ishirahamwe rya HCR kuziha amahema mashya yo gusakaza.

Muri Ibi bihe imvura ikomeje kurwa ku bwinshi muri Teritware ya Fizi ari nayo inkambi ya Lusenda iherereyemo usanga zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu mahema ashaje zabuze ayo zicira n’ayo zimira kubera zicara zivirwa.

Zimwe muri izo mpunzi usanga zagiye gusaba amacumbi mu baturanyi, izindi nazo usanga zikambitse mu bihangare mu gihe hari izindi nazo zijya gushakira amazu yo kubamo mu nkambi ya Mulongwe kuko ikiri nshya.

Fyonda musni wumve ubuhamya bwa bamwe mu bemeza ko amazu yabo atako yifashe. Ni mu nkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika mu Lusenda.

Your browser doesn’t support HTML5

Abarundi Bahungiye mu Lusenda Baryama mu Mazu Ameze Ate?