Mali Yahagaritse Ibikorwa vy'Imiryango Iterwa Inkunga n'Ubufaransa

Imyigaragambyo yiyamiriza Ubufaransa muri Mali

Guverinema ya gisilikare muri Mali, yategetse imiryango yose itari iya Leta, harimo itanga infashanyo, iterwa inkunga n’Ubufaransa, guhagarika ibikorwa byayo mu gihugu.

Itangazo rya guverinema ryasomewe kuri televisiyo ya Leta, ORTM mu mugoroba w’ejo kuwa mbere, rivuga ko icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ubufaransa butangaje ko buhagaritse infashanyo mu rwego rw’iterambere kuri Mali.

Ibyo byabaye mu cyumweru gishize kandi Ubufaransa buvuga ko byaturutse ku mpungenge z’uko Mali ikorana n’Uburusiya mu bijyanye n’abacancuro baturuka mu itsinda Wagner.

Ubufaransa bwakomeje kurega Mali kuba ikorana n’abacancuro b’Uburusiya, ibintu guverinema ya Mali yahakanye, ivuga ko abahari ari abarusiya batanga imyitozo gusa. Ubufaransa bufite umubare munini w’imiryanbo itegamiye kuri Leta, butera inkunga mu bikorwa by’ubutabazi muri Mali, biha za serivisi abaturage batishoboye mu gihugu.

Ubufaransa bwasobanuye ko buzagumishaho infashanyo y’ubutabazi n’ubwo buzaba buhagaritse impfashanyo mu bijyanye n’iterambere. Mw’itangazo, Traore yavuze ko guverinema y’inzibacyuho yafashe icyemezo cyo guca ibikorwa byose by’imiryango itari iya leta bikorerwa muri Mali, biterwa inkunga y’amafaranga n’ibikoresho na tekiniki n’igihugu cy’Ubufaransa, harimo n’ibyo kwita ku kiremwa muntu.

Iryo tangazo ryanumvikanishije ko Ubufaransa mu guhagarika impfashanyo, “byaru bigamije guca intege no gushaka kwigaragaza neza, hagambiriwe guhungabanya no gushyira Mali mu kato. Iryo tangazo rikomeza rinavuga ko infashanyo y’Ubufaransa kuri Mali, ari nk’iyo gutesha agaciro, ikoreshwa mu buryo bwo kugaragaza abayobozi nabi no gushyigikira imitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwa Mali. (VOA News)