Impaka zatangiye mu cyumweru gishize muri bamwe mu badepite b’ishyaka rya Perezida Ruto, United Democratic Alliance (UDA). Bavuga ko manda ebyiri zikwiye kuvaho, ku buryo umuntu yabasha kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu no gutorwa inshuro zose ashaka.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barabyamagana. Naho umuyobozi wa UDA, Johnson Muthama, yemeza ko nta mugambi wo guhindura itegeko nshinga uriho.
Uyu munsi, UDA yakoranyije abadepite bayo, William Ruto abasaba kwirinda kuvugurura gutyo itegeko nshinga. Yavuze ko bakwiye ahubwo kwita ku mategeko ateza imbere imibereho y’abaturage, no “guhagarika gusunika imigambi y’amategeko ashyira imbere inyungu zo kwikunda, birimo gukuraho manda ebyiri.”
Itegeko nshinga rya Kenya rivuga ko umukuru w’igihugu adashobora kurenza manda ebyiri, y’imyaka itanu imwe-imwe.