Perezida Museveni Yaba Atumvikana n’Umuhungu we Jenerali Muhoozi?

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Perezida Museveni wa Uganda mu ntangiriro z’iki cyumweru yatangaje ko umuhungu we Jenerali Muhoozi Kainerugaba atazongera kugira icyo avuga ku birebana n’imikorere ya leta akoresheje urubuga rwe rwa Twitter.

Gusa Generali Muhoozi akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe, yavuze ko ntawamubuza gukoresha urwo rubuga.

Muri Uganda abakurikirana hafi ibya politike babona bate uko kutavuga rumwe? Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, yavuganye na bwana Bernard Sabiiti, umusezenguzi ukurikiranira hafi politike ya Uganda n’akarere k’ibiyaga bigali abanza kumubaza uko abona uko kutavuga rumwe.

Your browser doesn’t support HTML5

Uganda: Perezida Museveni Ntashaka ko Umuhungu we Avuga ku Mikorere ya Leta