DRC: Abarundi Bahungiye i Sange Bugarijwe n'Inzara

Bamwe mu barundi bahungiye i Sange muri DRC

Abarundi barenga 500 bamaze amezi abiri bari gusaba ubuhungiro muri Repubulika ya Kongo aho bakambitse mu nkambi y’agateganyo ya Sange iri muri Teritware ya Uvira bavuga ko bugarijwe n’inzara kuko bamaze icyumweru badahabwa ibifungurwa.

Aba barundi biganjemo abo mu ntara ya Cibitoke bari gusaba ubuhungiro muri Kongo aho bakambitse muri Sange, bamwe bari munsi y’ibiti abandi bari mu rupango mu gihe abandi bari mu bihangare.

Nshimirimana Desire ni umwe muri abo Barundi bari gusaba ubuhungiro muri Kongo yageze muri iyi nkambi y’Agateganyo Sange mu kwezi kwa 6 avuye mu ntara ya Cibitoke komine Rugombo. Avuga ko yahunze igihugu cye bitewe n’uko yahohoterwaga n’urubyiruko rw’ishaka riri k’ubutegetsi mu Burundi.

Ku bwa Sibomana Elisabeth wavuye nawe mu ntara ya Gitega yemeza ko yahise mo guhungira muri Kongo nyuma yaho umugabo ashimutiwe n’abantu bataramenyekana.

Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo

Your browser doesn’t support HTML5

Ikibazo c'Inzara mu Barundi Bahungiye DRC Ukivugako iki?