Abongereza Bakomeje Kunamira Umwamikazi Elizabeth II Ari Benshi

Umwe mu baje kunamira Umwamikazi Elizabeth II

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yatanze kuri uyu wa kane ku gicamunsi mu ngoro ye y’i Balmoral aho yari kumwe n’umuryango we. Yari afite imyaka 96. Abongereza bunamiye umwamikazi wabo, amahanga nayo aravuga ibigwi umutegetsi wari umaze imyaka myinshi kurusha abanda kuri uyu mwanya.

Ku ngoro ye ya Buckingham ndetse n’ahandi hatoranijwe mu gihugu habyukiye abantu bazanye indabo zo kumusezeraho.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana amaze kuvugana na Jabo Butera umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza yari i Plymouth mu majyepfo y’uburengerazuba bw’icyo gihugu. abanza kumubaza uko yakiriye itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II.

Your browser doesn’t support HTML5

Icyo Bamwe mu Batuye Ubwongereza bavuga ku Itanga ry'Umwamikazi