Ukraine: Ibisasu Bitatu Byaguye ku Kigo Gitanga Umuriro w'Amashanyarazi

Ikigo cya Zaporizhzhia

Ukraine n’Uburusiya byitanye ba mwana ku kibazo cy’iraswa ry’ikigo cya Zaporizhzhia ari na cyo kinini cyane ku mugabane w’Uburayi gikoresha ingufu za nukiliyeri gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Energatom ishinzwe ubyobozi bw’iki kigo muri Ukraine yatangaje ko harashwe ibisasu bitatu. Gusa ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko Ukraine ubwayo ari yo yarashe ibyo bisasu.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yavuze ko kuba Uburusiya bwarashe kuri iki kigo bigaragaza ko bushyigikiye iterabwoba kandi ari ikimenyetso ko bikwiriye ko bufatirwa ibihano mu byerekeye ingufu za nukiliyeri

Ikigo cya Energatom cyatangaje ko kugeza ubu ibyangiritse bitagaragaza ibimenyetso ko bishobora gutera ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abagituriye.