Rwanda: Abanyamakuru Batatu Basabiwe Gufungwa Imyaka Irenga 22

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye umucamanza mu rukiko rukuru rw'i Kigali, guhamya ibyaha abanyamakuru batatu: Jean Damascène Mutuyimana, Jean Baptiste Nshimiyimana na Shadrack Niyonsenga. Bwabasabiye imyaka 22 n’amezi atanu y’igifungo.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ni ibyaha bikomoka ku nkuru batangazaga ku muyoboro wabo wa Yotube. Ibyaha Bose barabihakana bakavuga ko batangazaga inkuru zifite imitwe ikurura abasomyi. Bafunzwe kuva mu mwaka wa 2018.

Umunyamakurun w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uko uru rubanza rwagenze ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo:

Your browser doesn’t support HTML5

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda Burasaba ko Abanyamakuru Batatu Bafungwa Imyaka Irenga 22