Perezida Kagame Yasabye Commonwealth ko Iterambere Ryagera Kuri Bose

Perezida Kagame aganira na Ministri w'Intebe Philip Davis wa Bahamas mu nama ya Commonwealth i Kigali

I Kigali mu Rwanda, hakomeje inama y'umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza. Kuri uyu wa Kabiri hatangiye inama y'ubucuruzi n'imali yari ihuje abayobozi mu nzego za leta, abanyemari n'abikorera ku giti cyabo.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ni we wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yitabiriwe n'abandi bayobozi ba za guverinema barimo Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’umuyobozi w’akanama ka Commonwealth gashinzwe inganda n’ishoramari, Jonathan Marland.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi, yakurikiranye iyi nama, ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Inama ya Commonwealth Yaganiriye ku Hazaza h'Urubyiruko