Kigali: Inama ya CHOGM Yatangiye Imirimo

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inama ya CHOGM

Guhera kuri Cyumweru, mu Rwanda harabera inama y'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha irurimi rw’Icyongereza. Kuri uyu wa mbere hatangiye inama y'ihuriro ry’abagore bari muri uwo muryango. Aba barimo abahagarariye inzego za sosiyete sivile, abikorera, n’imiryango mpuzamahanga.

Iyi nama yafunguwe na Madame Jeannette Kagame umufasha wa perezida w’u Rwanda. Yavuze ko n’ubwo byabaye ngombwa gutegereza imyaka ibiri kubera icyorezo cya COVID-19, hari ibyishimo ko inama y’abakuru b’ibihugu ishoboye kubera mu Rwanda.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yakurikiye iyo nama ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Madam Jeannette Kagame Yatangije Inama Ihuza Abagore Bitabiriye CHOGM