Kigali: Urubyiruko Rurenga 100 Rwahawe Ibikoresho byo Kwihangira Imirimo

Urubyiruko rwo mu mu mudugudu wa Karama i Kigali

Mu Rwanda urubyiruko rutuye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama mu mujyi wa Kigali barashima igikorwa cy'ubutegetsi n’umuryango FESY ufasha urubyiruko mu kongera ubumenyi no kwihangira imirimo baherutse kumva ubusabe bwabo bakabafasha kwihangira imirimo.

Barashima kandi ko Ijwi ry’Amerika ryabakoreye ubuvugizi ku ngingo yo kubabonera imishinga yo guhanga imirimo.

Kuri uyu wa Gatanu ku bufatanye n’ubutegetsi bwite bwa leta n’umuryango FESY babagejejeho gahunda zo kwihangira imirimo binyuze mu budozi, ubuhinzi bw’ibihumyo, ndetse no mu ikoranabuhanga.

Kuri ubu abagera mu 100 babonye imishinga ijyanye n’ubudozi, ubuhinzi bwa kijyambere n’ikoranabuhanga.

Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yateguye inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

Your browser doesn’t support HTML5

KIgali: Abarenga 100 Bafashijwe Gutangira Imishinga Ibyara Inyungu