Mu Rwanda Leta Yaba Igiye Kugabanya Inzibutso za Jenoside

Urwibutso rwa Bisesero

Leta y’u Rwanda irateganya gahunda yo kugabanya inzibutso hagasigara nke zafatwa neza kurushaho. Ni mu rwego rwo kubahiriza Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena imitunganyirize n'imicungire y'inzibutso.

Umuryango w’abarokotse jenoside ibuka, wo uvuga ko wemera iyo gahunda ariko ugasaba ko inzibutso zitakwimurirwa kure aho bisaba abarokotse gukora ingendo ndende bajya kureba aho ababo bashyinguye.

Umunyamkuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yabikurikiye ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Ibuka Irasaba Ko Inzibutso Zitakwimurirwa Kure y'Abarokotse Jenoside