Mali Irasaba Ubufaransa Gucyura Ingabo Zabwo Vuba

Ingabo z'Ubufaransa muri Mali

Guverinema iyobowe n’igisirikali ya Mali imaze gusaba Ubufransa kwihutisha igikorwa cyo gukura ingabo zabwo muri icyo gihugu.

Ibi bikubiye mu itanganzo ryasohowe n’umuvugizi wa guverinoma ryibaza impamvu Ubufransa buvuga ko igikorwa cyo gucyura ingabo kizafata amezi.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu uwo muvugizi yemeje ko imyaka icyenda izo ngabo zimaze mu gihugu cyabo nta nyungu babikuyemo.

Muri iki cyumweru nibwo Ubufransa bwatangaje ko bugiye gukura ingabo zabwo zose muri Mali.

Icyo gihugu cyari cyarohereje abasirikali muri Mali guhangana n’intagondwa za Kiyisilamu.

© Agence France-Presse