Murisanga

Your browser doesn’t support HTML5

Ibura ry'akazi ni ikibazo kiri henshi ku isi kandi kitajya gikemukira rimwe na rizima kuri bose. Kuva mu kwa gatatu 2020 ubwo ikiza cya Virusi ya Corona cyadukaga, ibura ry'akazi ryarushijeho kwiyongera hirya no hino ku isi harimo no mu karere k'ibiyaga bigali Uburundi n'u Rwanda bibarizwamo. Ingamba za leta zigerageza gushyiraho mu rwego rwo gukemura iki kibazo kugeza ubu ni nk'igitonyanga mu nyanja ugereranije n'uburemere bw'ikibazo. Biterwa n'iki? Hakorwa iki ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye? Nibyo twibandaho mu kiganiro Murisanga