Iwanyu mu ntara

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Bufaransa urukiko ruburanisha ibyaha by’ubwicanyi rwahanishije Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 14 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoiside yakorewe Abatutsi. Mu Burundi, amakuru atangazwa n'ibinyamakuru bimwe na bimwe avuga ko bamwe mu bantu baguye mu muriro wadutse muri gereza ya Gitega mu cyumweru gishize bashobora kuba barashyinguwe mu ibanga, imiryango yabo itabimenyeshejwe. Thacien Sibomana, uyobora shyaka UPRONA ritemewe n’amategeko avuga ko kuba nta matohoza yabaye, ari byo bituma havugwa byinshi. Mu Rwanda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi ategerejwe mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Risizi. Ajyanywe no kukemura ikibazo cy’ubutaka abaturage bari batunze ariko bwitirirwa Leta.