Amakuru ku Mugoroba
Your browser doesn’t support HTML5
Mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo harabera ibiganiro by’amahoro bihuza abahagarariye imitwe 19 y'abitwaje intwaro muri 83 izwi ikorera mu turere twa Fizi, Uvira na Mwenga ho mu ntara ya Kivu y'Epfo
Uruganda Iyaga Plus rukora amarangi y’ubwoko butandukanye rwafashwe n’inkongi y’umuriro, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu byinshi mu byari birurimo birakongoka. Ijwi ry’Amerika ryageze aho uru ruganda rukorera i Masoro mu karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda mu ma sa moya za mugitondo.
Mu Rwanda, abunganira mu mategeko umukecuru w’imyaka 80 Eugenie Nkundabanyanga barasaba ko afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.