Abaturanyi ba Libiya Basaba ko Abacanshuro Bayivamo

Imirwano yo muri Libiya yahagaritse ibikorwa by'iterambere byose mu gihugu

Ibihugu bituranye na Libiya birasaba ko abasirikari n'abacanshuro b'abanyamahanga bavayo bidatinze.

Ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Misiri, Tuniziya, Sudani, Cadi na Nijeri, barangije inama yari yakoreshejwe n'Alijeriya. Ibi bihugu byamye bihangayikishijwe cyane n'intambara yo muri Libiya byose bituranye nayo.

Inama yarimo kandi n'intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye muri Libiya, Jan Kubis, umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu by'Abarabu, Ahmed Aboul Gheit, n'intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu izina rya bagenzi, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Alijeriya, Ramtane Lamamra, yavuze ko "ari ngombwa gukura muri Libiya abacanshuro, abaterabwoba, n'abasilikali b'abanyamahanga kugirango amatora ateganyijwe mu kwezi kwa 12 gutaha azashobore gukorwa neza. Ibihugu bituranye na Libiya nabyo bishobora kwibasirwa nabo badakuweyo mu buryo buboneye."

Umuryango w'Abibumbye uvuga ko abacanshuro n'abasirikari b'abanyamahanga bari muri Libiya bagera ku 20,000. Biganjemo abakomoka muri Siriya, Uburusiya, Sudani, Cadi, Turkiya, na Emira z'Abarabu zunze ubumwe.