Afrobasket 2021: Ikipe y'u Rwanda yatangiranye intsinzi

Afrobasket

Mu irushanwa ry'Afrobasket ryatangiye kuri uyu wa kabiri i Kigali mu Rwanda, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yinjiye neza mu rugamba. Mu mukino watangiye i saa kumi n’ebyiri z'umugoroba ku isaha y'i Kigali, abasore b'umutoza Cheikh Sarr w'Umunyasenegali batsinze ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo amanota 82 kuri 68.

Abakinnyi b'u Rwanda barimo Dieudonné Ndizeye, Kenny Gasana na William Robeyns bari mu bitwaye neza muri uwo mukino.

Ni inkuru nziza ku Banyarwanda kuba ikipe yabo itangiranye intsinzi kuko bitanga amahirwe yo kuzagera mu kiciro gikurikiraho.

Inkuru iramvuye, kurikira umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, i Kigali, Jean Claude Munyandinda.

Your browser doesn’t support HTML5

Ikipe y'u Rwanda Itanguranye Amahirwe yo Kuzagera mu Kiciro Gikurikiraho.