Americana: Guha Indishyi Abakomoka ku Birabura Bari Abacakara

Komite y'Umutwe w'Abadepite w'inteko ishinga amategeko - Congress - ya Leta zunze ubumwe z'Amerika ishinzwe inzego z'ubutabera iratora umushinga w'itegeko ushyiraho komisiyo igomba kureba iby'ubucakara no kwiga ku kibazo cyo guha indishyi abakomoka ku Birabura bari abacakara.

Uyu mushinga uvuga ko komisiyo yazareba iby'ubucakara kuva igihe bwatangiriye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu 1619, iby'ivangurakoko Abirabura bakorewe nyuma yabwo kugeza magingo aya, uruhare guverinoma y'igihugu cyose n'urwa leta zose zikigize zabigizemo, n'ingaruka byagize ku Birabura ba Leta zunze ubumwe z'Amerika bakomoka ku bacakara.

Ibindi dukurikirane umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika,Thomas Kamilindi.

Your browser doesn’t support HTML5

Guha indishyi Abakomoka ku Birabura Bari Abacakara