Ububasha bw'Uwatowe Kuzaba Perezida w'Amerika

Joe Biden, watorewe kuba perezida ari kumwe na Kamala Harris, watorewe kuba visi-perezida

Perezida watorewe kuyobora Leta zunze ubumwe z'Amerika ntaramenyekana.

Inzego zibishinzwe ntizirabyemeza, ariko ibitangazamakuru, birimo na VOA (Ijwi ry'Amerika), n'abanyapolitiki bakomeye bamwe na bamwe, nka Perezida George W. Bush w'Umurepubulikani, Senateri Mitt Romney wabaye kandida w'ishyaka ry'Abarepubulikani mu matora y'umukuru w'igihugu mu 2012, na Perezida Barack Obama w'Umudemokarate, bemeza ko Joe Biden, kandida w'ishyaka ry'Abademokarate, ari we umaze kuzuza amajwi yagenwe n'itegeko yo gutsinda amatora.

Ni yo mpamvu yatangiye kwitwa "President-Elect" mu Cyongereza, “President Elu” mu Gifaransa cyangwa se "Uwatorewe kuzaba Perezida." Ibi bishatse kuvuga iki? Azaba akora iki mu gihe ataraba koko umukuru w'igihugu?

Ni nde Wemeza Uwatorewe Kuba Perezida w'Amerika?

Ku italiki ya 3 y'uku kwezi, abaturage bahisemo umwe mu bakandida biyamamazaga. Aba bakandida bari benshi ariko abavugwa ni babiri: Umudemokarate Joe Biden na Perezida Donald Trump w'Umurepubulikani. Nyamara rero, abaturage si bo mu by'ukuri batoye uzayobora igihugu mu myaka ine iri imbere. Ahubwo uko bagendaga bamuha amajwi, babaga bamutoreye, cyangwa bamuhaye, intumwa bita “Delegates.” (Delegues). Ni bo bitwa Electoral College mu Cyongereza, cyangwa se Koleji y'Abatora. Ni bo mu by'ukuri batora umukuru w'igihugu.

Uko kandida agenda abona amajwi buri muri buri leta ni ko agenda agira umubare munini w’intumwa. Kandida uje mbere mu majwi ya rubanda muri buri leta ni we intumwa zose zo muri iyo leta zigomba kwemeza. Ni yo mpamvu ibitangazamakuru, na rubanda, akenshi bamenya vuba ushobora gutsinda amakuru y'igihugu.

Muri aya matora ariko, ku buryo budasanzwe, kandida umwe, Donald Trump, yanze kwemera ko yatsinzwe. Yatanze ibirego byinshi mu nkiko za leta zitandukanye, avuga ko amatora yabayemo ubujura. Yemeza ko ari we watsinze. Ku rundi ruhande, Joe Biden yemeje ko ari we watsinze amatora. Bityo ko yiteguye gutandira gushyiraho inzego z’inzibacyuho.

Ibyo ari byo byose, abagize Koleji y'Abatora bagomba gutorera umunsi umwe mu mirwa mikuru ya za leta zabo, nk'uko itegeko ribivuga, "kuwa mbere ukurikira uwa gatatu wa kabiri w'ukwezi kwa 12" gukurikira amatora ya rubanda. Mu magambo make, uyu mwaka bazatora ku italiki ya 14 y'ukwa 12 gutaha maze batore Perezida wa Repubulika na Visi-Perezida we.

Umubare w'intumwa za rubanda muri buri leta ungana n'umubare w'abahagarariye iyo leta mu nteko ishinga amategeko (Congress), imitwe yombi. Itegeko nshinga ry'Amerika rivuga ko buri leta yishyiriraho uburyo bwayo bwo guhitamo izi ntumwa. Muri iki gihe, bemezwa kenshi na kenshi n'inzego z'amashyaka ya ba kandida muri buri leta na Washington D.C.

Mu rwego rw'igihugu, intumwa zose zizatora perezida muri iki gihe ni 535 ba za leta, na batatu ba Washington D.C. Bose hamwe ni 538. Kandida uzatsinda amatora burundu, maze abe umukuru w'igihugu muri iyi myaka ine iri imbere, agomba kubona ubwiganze busesuye bw'amajwi y'intumwa 270, cyangwa arenga.

Abagize Koleji y'Abatora muri buri leta bazarangiza gutora boherereze raporo zabo inteko ishinga amategeko y'igihugu cyose (Congress) kugirango ikore ibarura ry'amajwi. Nk'uko amategeko abiteganya, Congress igomba guterana mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa mbere gukurikira itora rya Koleji y'Abatora. Muri iki gihe, Congress izabarura amajwi ku italiki ya 6 y'ukwa mbere gutaha. Ni bwo izatangaza burundu perezida mushya wa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Uwatorewe Kuba Perezida Akora Iki?

Joe Biden ntaremezwa burundu n'inzego zibishinzwe ko ari we watsinze amatora y'umukuru w'igihugu, n'ubwo bwose yatangiye kwitwa "Uwatorewe kuzaba Perezida." Bisobanuye iki? Ubu arimo arakora iki? Ate?

Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z'Amerika, cyangwa andi mategeko, nta na hamwe avuga igihe kandida atangira kwitwa "President-Elect", cyangwa "Uwatorewe kuzaba Perezida." Ariko itegeko ryo mu 1963 rishyira Urwego rw'igihugu rushinzwe ibikorwa rusange bya leta, General Services Administration, cyangwa GSA mu magambo ahinnye rivuga ko rugomba kugereranya ushobora gutsinda amatora kugirango rutangire rumufashe mu gihe cy'inzibacyuho, irangira perezida mushya amaze kurahira. Akenshi na kenshi narwo ruhera ku byemezwa n'ibitangazamakuru n'ijambo ry'uwatsinzwe yemera koko ko yatsinzwe.

Mu byo urwo rwego rwa guverinoma, GSA, rugomba gufasha uwatowe, harimo kumumenyera ingengo y'imali ashobora gukenera mu kazi ke ko kwitegura kuyobora igihugu, kumuha ibiro akoreramo we n'abakozi be b'inzibacyuho, n'ibikoresho bijyana nabyo, n'itumanaho.

Joe Biden nka President-Elect, mu rwego rwo kwitegura gutegeka, arimo arashakisha abazamufasha mu mirimo ye, nk'abazamubera abaminisitiri, n'abandi bo mu zindi nzego z'igihugu zitandukanye nk'itsinda ry'abahanga rizamugira inama ku buryo bwo kurwanya icyorezo cya virusi ya Corona no kuzahura ubukungu bw'igihugu.

We n'abamufasha, baratunganya imishinga y'amategeko-teka azahita ashyiraho umukono akimara kwimikwa. Aha, ibitangazamakuru byemeza ko amwe muri yo azakuraho aya Perezida Trump ku byerekeranye no gukumira abaturage b'ibihugu by'Abayisilamu bimwe na bimwe, gusubiza Leta zunze ubumwe z'Amerika muri OMS, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, no mu masezerano y'i Paris yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe, n'imishinga y'amategeko.

Mu bindi bagenerwa, President-Elect na Visi-Perezida bagomba kurindwa n'urwego rushinzwe umutekano wa perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika rwitwa United States Secret Service. Usibye ko ari narwo rurinda ba kandida-perezida wa Repubulika b'amashyaka akomeye guhera kw'iyicwa rya kandida w'Umudemokarate Robert Kennedy mu 1968.

Gusa rero, President-Elect si umukuru w'igihugu. Mu yandi magambo, nta bubasha na buke afite mu mitegekere yacyo. Ni umuntu witegura gusa kuzakiyobora. Bityo, nta cyemezo na kimwe Joe Biden ashobora gufatira igihugu cyangwa se mu izina ryacyo. Nta bubasha afite bwo kukivugira. Ibi byose azabibona namara kurahira ku italiki ya 20 y'ukwezi kwa mbere gutaha. Kugeza icyo gihe, perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika ni umwe rukumnbi: Donald Trump.

Hagati aho, President-Elect byitwa umuntu mushya ugitsinda amatora. Perezida uriho, atsindiye indi manda ya kabiri, we ntajya yitwa President-Elect kuko nyine aba akiri umukuru w'igihugu. Visi-Perezida nawe usimbuye umukuru w'igihugu iyo apfuye, yeguye cyangwa akuweho, nawe ntajya yitwa President-Elect, kuko ahita aba umukuru w'igihugu ako kanya nta zindi nzira anyuzemo. Ariko iyo umuntu asanzwe ari Visi-Perezida, akiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, iyo ayatsinze we yitwa President-Elect kugera yimitswe.