Ifunga rya Gen. Rusagara na Col Byabagamba Byaba Binyuranije n'Itegeko Nshinga ry'u Rwanda

General Rusagara na ol Tom Byabagamba mu rukiko

Mu cyumweru gishize ni bwo abadepite batandatu b’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza basabye Perezida Paul Kagame w'u Rwanda kurekura General Frank Rusagara na Colonel Tom Byabagamba.

Nyuma y’ibaruwa Minisititi w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yandikiye abo badepite asubiza iyo bandikiye Perezida Kagame, umunyamategeko Charles Kambanda uba mu mujyi wa New York yandikiye ministiri Busingye.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, impuguke Kambanda aravuga ko Minisitiri atasobanuye amategeko uko byari bikwiye.

Your browser doesn’t support HTML5

Prof. Kambanda: Amategeko yarirengagijwe kuri Gen Rusagara na Col Byabagamba