Uwari Umuvugizi w'Ishyaka RNC Ritavuga Rumwe na Kigali, Yeguye

Your browser doesn’t support HTML5

Jean Paul Turayishimiye wari umuvugizi w'Ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yeguye kuri iyo milimo. Ibyo kandi byemezwa n'itangazo ryasohoye n'ubuyobozi bw'ihuriro nyarwanda RNC ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru Gervais Condo.
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Turayishimiye nawe yemeje ayo makuru.