Uganda: Iperereza ku Biribwa Byahumanyije Imbaga.

Umwana wo mu karere ka Karamoja ugaragaza imirire ituzuye.

Leta ya Uganda ifatanije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) bari mu iperereza rigamije kureba niba ibiribwa by’inyunganizi byatanzwe kurwanya imirire mibi muri icyo gihugu, ari byo mvano y’uburwayi bumaze guhitana abantu batatu, bugasiga benshi ari indembe. Abanya Uganda batatu bapfuye bamaze kunywa igikoma gikoze mu ifu yitwa Super Cereal yakorewe mu gihugu cya Turukiya.

Minisiteri ishinzwe ubuzima muri Uganda kuri uyu wa kabiri yavuze ko abantu bagera kuri 262 bo mu gace ka Karamoja bagaragaje kumera nk’abataye ubwenge, kuruka, kubabara umutwe, umuriro mwinshi no kubabara mu nda kuva ku italiki 12 z’ukwa gatatu. Ibyo byabaye bamaze kunywa igikoma gikoze muri iyo fu yitwa Super Cereal.

Iyo nyunganizi y’ibiribwa yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye Ryita ku Biribwa (PAM). N’ubwo hari bamwe mu barwaye borohewe bagasezererwa mu bitaro, ministri w’ubuzima muri icyo gihugu, Ruth Acheng, aravuga ko urupfu rw’abo bantu batatu rwatumye bagira amakenga. PAM yari yarijeje ko ibyo biribwa byujuje ubuziranenge, ariko minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu yohereje ibi biribwa muri za laboratwari z’i Mombasa muri Kenya na Johannesburg muri Afurika y’Epfo kugira ngo bipimwe ubuziranenge.