USA: Government Shutdown ku Munsi wa 32 Yahinduye Iki?

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Shutdown irengeje ukwezi. Ni yo ya mbere ndende mu mateka. Perezida Trump akomeje kuvuga ko “Nta rukuta ku mupaka na Mexique igihugu kitazigera kigira umutekano.” Ku rubuga rwe rwa Twitter, yanditse uyu munsi, ati: “Urukuta rukomeye ruzatuma ubwicanyi n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bigabanuka cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yose.”

Muri iki cyumweru, Sena igomba kwiga umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imali abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bizera ko rizatuma Shutdown irangira. Abahanga mu bya politiki ariko barasanga Abademokarate batazemera uyu mushinga w’itegeko kuko Abarepubulikani bateganyamo amadolari miliyari hafi esheshatu yo kubaka urukura Perezida Trump asaba.

Muri iyi minsi, Abademokarate nabo batoye imishinga y’amategeko itandukanye igamije kurangiza Shutdown ariko Abarepubulikani barayanze. Muri iki cyumweru, Abademokarate baritegura nabo gutora undi mushinga w’itegeko uteganya amadolari menshi kurusha mbere yo gukaza umutekano ku mipaka, ariko ariya mamiliyari y’urukuta ntarimo.