Igitero cy'ingabo z'Amerika Kishe Aba-Shabab 62 muri Somaliya

Igisilikali cy'Amerika cyatangaje uyu munsi ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara bitandatu kuwa gatandatu no ku cyumweru muri Somaliya.

Ibyo bitero byahitanye aba-Shabab 62. Nk’uko itangazo ry’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ribivuga, ibi bitero babikoze bafatanyije n’igisilikali cya Somaliya. Ryemeza kandi ko nta musivili wabikomerekeyemo cyangwa wabiguyemo.