Umuhango wo Kwita Izina Abana b'ingagi mu Rwanda

Your browser doesn’t support HTML5

Kuwa Gatanu, tariki ya karindwi y’ukwezi kwa Cyenda, mu Rwanda habaye umuhango wo kwita Izina abana b'ingagi 23. Ni umuhango wabereye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y'u Rwanda. Icyakora, bamwe mu baturiye ako karere kimwe n’abakurikirira hafi iby’ingagi, bavuga ko uyu muhango wasanze abakerarugendo babaganaga baragabanutse kubera ibiciro bishya byo gusura ingagi byatangiye kubahirizwa kuva mu mwaka ushize.