Rwanda: Ubwiyongere bw'Abaturage Buteje Impungenge

Abagize Komisiyo y'imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage mu mutwe wa sena barasanga ikibazo cy'umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage mu Rwanda gihangayikishije cyane.

Kubera iyo mpamvu abagize iyo komisiyo bari mu biganiro n'inzego zitandukanye ngo barebe ko bagikemura. Kuri uyu wa mbere bahuye n'abagize urwego rw'abanyamakuru bigenzura babasaba ko babafasha kumvisha rubanda ihame ryo kuboneza urubyaro.

Ufatiye ku biganiro komisiyo y’imibereho y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu mutwe wa Sena igirana n’inzego zitandukanye ku ngingo y’ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda birumvikanisha nta kabuza ko iki kibazo gihangayikishije.

Abagize iyi komisiyo basabye umusanzu w’itangazamakuru mu gukangurira rubanda kumva ihame ryo kuboneza urubyaro.

Abagize komisiyo banasaba inama abo mu itangazamakuru ku cyakorwa. Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko kuva mu 2009 byibura umugore mu Rwanda abyara abana 4,2. Umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kugeza ubu uri kuri 2,6. Ni mu gihe u Rwanda rutuwe na miliyoni hafi 12. Ubushakashatsi bugaragaza ko bikomeje bitya mu 2050 u Rwanda rwazaba rutuwe na miliyoni 29 z’abaturage.

Ubuso bw’u Rwanda bwo buracyari m2 26 338 kandi zitiyongera. Kuba rero buri mwaka havuka abaturage batura kandi bagakwira akarere kamwe mu tugize u Rwanda kandi benshi muri bo batega amaboko kuri leta , abasenateri barasanga ari ibyo gukumira.

Kuri iki cy’ubwiyongere bw’abaturage giteje inkeke, hamwe mu ho abasenateri bageze nko mu karere ka Nyabihu mu burengerazuba bw’u Rwanda basanze mu bagatuye 57% bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Nyaruguru ho bari kuri 70% mu gihe Gisagara ari 58%. Aba bose batega amaboko kuri leta mu bufasha burimo kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Gusa ibiri mu karere ka Rutsiro mu burezi byo biteye kwibaza kandi bigasaba gufata ingamba. Abanyeshuli 800 ku kigo cy’amashuli baturuka mu midugudu ibiri. Abasenateri bakibaza kuri ejo hazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rusabwa umusanzu wo gukangurira abanyamakuru na bo bakumvisha rubanda kuboneza urubyaro kubera iki kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, na rwo ruremera ko mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hakiri icyuho ku biganiro bitambuka.

Ahanini iki cyuho kirashingira ku bumenyi buke kuri iyi ngingo y’ubwiyongere bw’abaturage ariko cyane no kuba ibitangazamakuru byigenga bigihugiye gushaka amaramuko kuruta ibindi.

Ku ruhande rw’abanyamakuru basanzwe basabwa kuba umuyoboro wo gutsimbataza iyi gahunda hari icyo basaba ubutegetsi.

Iyi ngingo yo kuboneza urubyaro mu Rwanda kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa imyaka 37 irihiritse kandi ubutegetsi buracyagaragaza ko itaratsimbatara. Bukavuga ko byibura umugore umwe abaye abyara abana babiri bafatiye ku mibare bafite byazagera mu 2050 u Rwanda rutuwe na miliyoni 22.

Itangazamakuru risabwa kwinjira muri iyi gahunda mu gihe abari muri uyu mwuga bakigaragara mu bukene. Barafunga imiryango umunsi ku wundi ku buryo bikigoye bamwe mu bafite ibitangazamakuru ko yafata umunyamakuru akamukura Kigali amwohereza mu ntara gutara inkuru yumvisha rubanda ko ubwiyongere bw’abaturage buteje inkeke.

Ibiganiro hagati ya Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri sena igirana n’inzego zitandukanye birakomeje ku gushakira umuti ubwiyongere bw’abaturage.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyi nkuru.

Your browser doesn’t support HTML5

Kuki Abaturage biyongera cyane mu Rwanda?