Perezida w’Amerika Yizeye ko Pyongyang Izashyira mu Gaciro

Perezida wa Amerika Donald Trump na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Perezida w’Amerika Donald Trump avuga ko porogaramu y’intwaro nukleyeri na misile ya Koreya ya Ruguru, “ibangamiye isi kandi ko ikeneye igikorwa cy’isi yose”. Perezida Trump yananenze ibihugu bishyigikiye ingoma ya Kim Jong Un.

Yagize ati:” Ntibyemewe ko ibihugu byaha intwaro n’amafaranga ubu buyobozi burushaho kugaragaza ko bushobora guteza amakuba. Mu gihe dushakira hamwe igisubizo dukoresheje uburyo bwose dufite hatarimo ubwa gisilikare, Amerika yiteguye kwirwanaho no kurengera ibihugu by’incuti ikoreshehe uburyo bwose bwa gisilikare butaboneka ahandi igihe byaba ngombwa”. Ibi Trump yabivuze kuri uyu wa kabiri mu nama yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, i Seoul ku ngofo ya perezida, Blue House.

Perezida w’Amerika yavuze ko ibihugu byombi bidashobora kwemerera Pyongyang “ kubangamira ibyo twubatse byose” kuva imbande zombi zarafatanyije kurwana intambara ya Koreya mu myaka irenga 60 ishize. Trump yareze umuyobozi wa Koreya ya Ruguru gushaka “guhungabanya ubuzima bwa miliyoni na miliyoni z’inzirakarengane ku maherere”.

Trump yakomeje agira ati:”Ndizera ko Koreya ya Ruguru izashyira mu gaciro igakora igikwiye” iza ku meza y’ibiganiro”. Yongeyeho ko Washington na Seoul birimo gukorera hamwe bishaka igisubizo kinyuze mu nzira y’amahoro ku bireba Koreya ya Ruguru.

Trump na madamu we Melania bageze i Seoul muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa kabiri aho batanyiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri ku nkambi ya gisilikare Humphreys. Ni ikigo cy’Amerika giherereye mu bilometero hafi 100 uvuye ku mupaka utarangwamo ingabo utandukanya Koreya ya Ruguru igendera ku matwaro ya gikomunisiti na Koreya y’Epfo igendera kuya demokarasi.