Ingabo za Guverinema ya Siriya Zisubije Umujyi wa Qaryatayn

Ingabo za Siriya ziriko zirakizura mu mabarabara ya Qaryatayn

Impirimbanyi muri Siriya zivuga ko abarwanyi b’umutwe wa leta ya Kiyisilamu bishe abantu 128 mu mujyi wa Qaryatayn mbere yo kuwamburwa n’ingabo za guverinema.

Ingabo za guverinema hamwe n’abarwanyi bazishyigikiye, kuwa gatandatu bisubije umujyi uwo mujyi uherereye mu ntara ya Homs. Abarwanyi b’umutwe wa leta ya kiyisilamu bari bamaranye bawumaranye ibyumweru bitatu.

Umuryango w’abanyasiriya uharanira uburenganzira bwa muntu, ufite icyicaro cyawo mu gihugu cy’Ubwongereza, ucungira hafi ubushyamirane bwo muri Siriya, kuri uyu wa mbere wavuze ko, ufite inyandiko zisobanura ubwo bwicanyi kandi ko umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, washinje abasivili kuba barafatanyije na guverinema ya perezida Bashar al-Assad.

Uwo muryango wanavuze ko, ubwinshi mu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma mbere y’uko ingabo za Siriya zigera muri uwo mujyi.