Ihurizo Hagati ya PS Imberakuri na Diane Rwigara

Ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda rihangayikishijwe n'amakuru avuga ko Umwali Diane Rwigara yaba yarateruye urutonde rw'abarwanashyaka akajya kurukoresha mu gushaka imikono ishyigikira kandidatire ye mu matora y'umukuru w'igihugu.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuwa gatandatu, Mme Christine Mukabunani ukuriye iryo shyaka yatangaje ko bakiri mu iperereza ku buryo nibamenya amakuru ya nyayo bazajyana mu nkiko uwabigizemo uruhare wese.

Ni nyuma y'aho komisiyo y'amatora kuwa Gatanu w'icyumweru gishize yatangaje ko Rwigara yakoresheje urutonde rwa PS Imberakuri. Kugeza ubu, Diane Rwigara ntaraboneka ngo agire icyo abivugaho.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.

Your browser doesn’t support HTML5

PS Imberakuri ishobora kurega Diane Rwigara mu rukiko