Amnesty Irinubira Umwuka w'Ubwoba mu Rwanda

Amnesty International

Umuryango uharanira uburenzanzira bwa muntu Amnesty International kuri uyu wa gatanu wamaganye icyo wita umwuka w’ubwoba burangwa mu Rwanda mbere y’amatora ya perezida w'igihugu.

Uyu muryango uvuga ko guhera mu myaka 20 ishize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibitangazamakuru kimwe n’abarengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu bagiye bibasirwa. Amnesty International ivuga ko uko kwibasirwa byateje “umwuka w’ubwoba” mu Rwanda mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe kw’italiki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa 8.

Iyo raporo y’impapuro 30 isobanura ingero nyinshi z’ukuntu uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka bwabangamiwe, n’uburyo abanyamakuru bacecekeshejwe, abanyapolitike n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu guhera mu 1995 ntibahabwe urubuga.

Zimwe mu ngero iyo raporo y’umuryango Amnesty International itanga ni iz’abantu bishwe mu bihe bya vuba. Abo barimo Jean Damascene Habarugira wo mu ishyaka FDU- Inkingi ritemewe n’ubutegetsi bw’u Rwanda riyobowe na Madame Victoire Ingabire ubu ufunze. Urundi rugero rutangwa muri iyo raporo ni urwa Madame Illumiee Iragena nawe wo muri iryo shyaka wabuze mu mwaka wa 2016. Na n’ubu ntaraboneka.

Iyo raporo inibutsa ko abakandida babiri bashakaga guhatanira umwanya wa perezida: umwari Diane Rwigara na bwana Philippe Mpayimana “binubiye ko ababahagarariye bahohotewe kandi batewe ubwoba ubwo bashakishaga amasinya asabwa abakandida bigenga”