Amerika na Arabiya Sawudite: Amasezerano ahenze

Umwami Salman bin Abdulaziz w’Arabiya Sawudite na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bashyize umukono ku masezerano ya gisilikali afite agaciro karengeje amadolari miliyari 350 ku gihe cy’imyaka icumi.

Igice kinini kigizwe n’amasezerano agomba guhita atangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya akimara gusinywa: Arabiya Sawudite izagura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika intwaro zifite agaciro k’amadolari miliyari 110.

Aya masezerano yose yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Trump arimo muri Arabiya Sawudite, mu rwego rw’urugendo rwa mbere na mbere agiriye mu mahanga ari umukuru w’igihuigu ruzamara icyumweru.