Umusilikare w’Amerika Yiciwe muri Somaliya

Abasirikare b'Amerika muri Somaliya

Umusilikare w’Amerika yiciwe mu bikorwa byo kurwanya abarwanyi b’al-Shabab muri Somaliya.

Igisilikare cy’Amerika, kuri uyu wa gatanu cyavuze ko uwo muntu yiciwe hafi ya Barii muri Somaliya mu bilometero 64 uvuye mu burengerazuba bwa Mogadishu.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika ishami rishinzwe Afrika ryavuze ko abasilikare b’Amerika bari mu butumwa bwo gutanga inama no gufasha ingabo z’igihugu cya Somaliya.

Umubare muto w’abasilikare b’Amerika uri muri Somalia aho wagiye gufasha guverinema y’icyo gihugu kurwanya al-Shabab. Uwo mutwe w’abarwanyi ukorana na al-Qaida kandi umaze imyaka ugerageza guhirika guverinema no guhindura Somaliya mo Leta igendera ku matwara adakuka ya kiyisilamu.