Inkongi y’umuriro yasenye inkambi y’abimukira ya Grande-Synthe hafi ya Dunkirk mu majyaruguru y’Ubufaransa.
Michel Lalande, perefe w’akarere k’amajyaruguru yavuze ko uwo muriro watangiye nyuma y’ubushyamirane hagati y’abanyafuganistani n’abakurude mu nkambi.
Uko uwo muriro wakijwe ntibirasobanuka. Cyakora Lalande yavuze ko iyo nkongi y’umuriro yatwaye ubuzima bw’abantu batanu. Abimukira bakuwe muri iyo nkambi bajyanwa mu mucumbi ari hafi aho.
Inkambi ya Grande-Synthe yashyizweho n’abaganga batagira imipaka Medecins Sans Frontiers. Iyo nkambi yacumbikiye abimukira 1,500 abenshi bari abo mu bwoko bw’abakurude.
Umubare w’abari batuye impunzi wariyongereye nyuma y’ukwezi kwa 10 ubwo inkambi ya Calais yafungwaga.
Abenshi mu bimukira bagiye hafi y’inkombe mu majyaruguru y’Ubufaransa bizera kuzabasha kugera mu gihugu cy’Ubwongereza.