USA: Perezida Trump Yashikirije Amafaranga Reta Izokoresha

Perezida wa Amerika Donald Trump

Perezidance y’Amerika, yashyize ahagaragara ingengo y’imali y’igihugu yiswe “America First”. Bivuze Amerika mbere na mbere. Iyo ngengo y’imali izongera cyane amafaranga akoreshwa mu gisilikare kandi igabanye cyane ibindi byashyirwagamo amafaranga. Muri ibyo harimo, infashanyo y’amahanga n’iy’ibigo binyuzwamo ayo mafaranga.

Ejo kuwa gatatu, mu ibaruwa yagejeje kuri Congre, perezidaTrump yavuze ko iyo ngengo y’imali igamije ko “umutekano w’abantu bacu uba ikintu cya mbere cyitaweho-kubera ko nta mutekano, nta busugire bushobora kubaho”. Ni uko iyo baruwa ibivuga.

Ingengo y’imali irateganya kwongera kuri 54 kw’ijana amafaranga akoreshwa mu gisilikare no guhagarika prorogaramu zitari iza gisilikare. Izo zirimo iy’ubushakashatsi by’ubuvuzi no gufasha ba sekombata bari mu kiruhuko cy’iza bukuru.Trump muri iyo baruwa kuri Congre, yagize ati: “Ntibizoroha guhitamo, dufite ibintu byinshi twasubitse igihe kirekire”.