U Rwanda na Sao Tome mu Nzira y'Ubufatanye

Ibihugu bya São Tomé et Príncipe n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kongera ingufu zabo mu Muryango w’Afrika yunze ubumwe, ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Umuhango wabareye Sao Tome, umurwa mukuru wa São Tomé et Príncipe Abashyize umukono ku masezerano minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, na mugenzi we wa Sao Tome, Urbino Botelho. Mushikiwabo yavuze ko amasezerano ashobora kuzavamo andi azatuma abaturage b’ibihugu byombi bidegembya uko bashaka hagati yabyo.

Aya masezerano abaye nyuma y’uruzinduko minisitiri w’intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada, yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize. Ntabwo rwari uruzinduko rw’akazi, ariko Perezida Paul Kagame yaramwakiriye.