Siriya: Ingabo za Siriya Zagaruje Intara ya Aleppo

Ingabo za Siriya zakataje kuri uyu wa mbere mu mujyi uri mu majyaruguru y’igihugu wa Aleppo, aho zambuye abarwanyi intara y’amajyepfo. Izo ngabo zanagabye ibitero by’indege mu bice byari bikigenzurwa n’abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umuryango w’abanyasiriya wita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu ufite icyicaro mu Bwongereza, wavuze ko nyuma y’aho ingabo za guverinema zimariye kwisubiza akarere ka Sheikh Saeed, ubu zigenzura 90 ku ijana by’ubutaka bwigeze kuba mu maboko y’abarwanya ubutegetsi. Abarwanya ubutegetsi bafashe igice cy’uburasirazuba bw’umujyi wa Aleppo mu mwaka wa 2012.

Uwo muryango w’abanyasiriya wita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu kimwe n’itangazamakuru rya leta, byavuze ko, ejo, abandi bantu babarirwa mu bihumbi bahunze igice kigifitwe n’abarwanya ubutegetsi cy’umujyi wa Aleppo.

Ukwezi kuri hafi kwuzura, mu mujyi wa Aleppo habera ibitero ku butaka bishyigikiwe n’Uburusiya. Ibyo bitero byaje bikurikira amezi yabayemo ibitero by’indege byashegeshe ibice binini by’uwo mujyi. Ubwo ni nako kandi abasivili intambara yari yaragoteye muri uwo mujyi bari barabuze ibiribwa n’inkunga y’ubuvuzi bari bakeneye.