U Rwanda Rwamaganye Ibivugwa n'Uburundi Kw'Iraswa rya Nyamitwe

Lt. Col Rene Ngendahimana, Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda

Igisirikare cy'u Rwanda cyateye utwatsi ibirego by'igihugu cy'u Burundi bivuga ko u Rwanda rwaba rwihishe inyuma y'umugambi mubisha wabashatse guhitana Willy Nyamitwe, umujyanama mu by'itumanaho wa Perezida Pierre Nkurunziza

Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ari ibintu Uburundi buvuga nta bimenyetso. Yavuze ko ari ugushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo by'u Burundi

Your browser doesn’t support HTML5

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Lt. Col Rene Ngendahimana