Al-Shabab Yigaruriye Umujyi Muri Somaliya

Umujyi wa Merca wigaruriwe na al-Shabab

Umutwe w’iterabwoba mu gihugu cya Somaliya al-Shabab wigaruriye umujyi wa Merca uri mu bilometero 100 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu, nkuko byemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi.

Ibyo n’inyuma yuko ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe AMISOM n’iza leta zivuye muri uwo mujyi.

Umwe mu batuye uwo mujyi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abarwanyi ba al-Shabab aribo bakomeje kugenzura umutekano ndetse ngo bahise banazamura ibendera ryabo.

Ministiri ushinzwe umutekano mu ntara ya y’amajyepfo ashira uburengerazuba Abdifitah Ibrahim Geesey yemeye ko umutwe wa al-Shabab wigaruriye uwo mujyi mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika.

Ni ku nshuro ya kabili uwo mutwe wigarurira uwo mujyi. Impamvu yatumye ingabo za AMISOM n’iza leta zifata icyemezo cyo kuva muri uwo mujyi ntiramenyekana. Ibyo byabaye amasaha make al-Shabab iteye ibirindiro by’ingabo za leta biri Laanta Buur mu buengerazuba bwa Mogadishu.