Maj. Higiro Yabwiye Kongre y'Amerika ko mu Rwanda Hari Ihohotera

Major Higiro Robert, umwe mu basilikari bakuru b'u Rwanda bahunze igihugu, ashinja guverinoma y'u Rwanda ibikorwa by'iyicarubozo no guhohotera uburenganzira bwa muntu.

Mu minsi mike ishize, Major Higiro yatanze ubuhamya ku miterere y'uburenganzira bwa muntu muri Kongre ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ubutumwa bwe ahanini bwari bugamije gukangurira amahanga kurebera hafi, no gukora amaperereza yigenga kw'ihohotera ry'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ari hano i Washington muri iki cyumweru, Major Higiro uri mu muryango "Democracy in Rwanda Now" yasuye Studio z'Ijwi ry'Amerika aganira n'umunyamakuru Etienne Karekezi muri Dusangire Ijambo.

Your browser doesn’t support HTML5

Major Higiro Robert Ashinja u Rwanda Guhohotera Abantu