YALI 2015: Jean Bosco Nzeyimana Yabonanye na Perezida Obama

Nzeyimana Jean Bosco

Icyiciro cya kabiri cy'abasore n'inkumi bari muri porogaramu YALI baturuka mu bihugu by'Afurika barangije amasomo yabo muri za kaminuza zo muri Amerika. Aba ba rwiyemezamirimo babonanye na perezida w'Amerika Barack Obama kuwa mbere ku itariki ya 3 y'ukwa munani 2015.

Umunyarwanda Jean Bosco Nzeyimana ni umwe mu banyarwanda baje muri porogaramu YALI, kandi yafashe amasomo muri kaminuza Northwestern University iri mu mujyi wa Chicago. Ku myaka 22, Nzeyimana arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza y'u Rwanda mw'ishami ry'imari n'ubukungu.

Mbere yo kuza i Washington kubonana na Perezida Obama, Nzeyimana yaganiye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.

Your browser doesn’t support HTML5

USA: Umunyarwanda Nzeyimana muri porogaramu YALI