Itegeko Nshinga ry'u Rwanda Ryahindurwa

Perezida Paul Kagame

Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda imitwe yombi yemeje ko ubusabe bw'abasabye ko itegeko nshinga icyo gihugu kigendera ryahindurwa prezida Paul Kagame agakomeza gutegeka bufite ishingiro.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa wabikurikiraniye mu mutwe w'abadepite aravuga ko abadepite hafi ya bose bagaragaje amarangamutima adasanzwe.

Abo bashingamategeko bumvikanishje ku buryo budasubirwaho ko n'ubusanzwe na bo bari basanzwe bifuza guhindura itegekonshinga.

Your browser doesn’t support HTML5

Abadepite Bemeje Kuzavugurura Itegeko nshinga

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ukorera i Kigali we yakurikiranye impaka zabereye mu cyumba cya sena. Aha, abasenateri na bo bemeje ko bahindura itegeko nshinga. Ibi birumvikana no majwi y'abari bahari.

Your browser doesn’t support HTML5

Abasenateri b'u Rwanda biyemeje kuvugurura itegeko nshinga

Ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryari ryarandikiye urukiko rw’ikirenga risaba ko inteko itasuzuma buusabe bw’abifuza ko itegeko nshinga rihindurwa. Mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye n’umuyobozi waryo nyuma y’icyemezo cy’inteko cyo guha agaciro ubusabe bw’abaturage.

Your browser doesn’t support HTML5

Habineza Frank aravuga uko yakiriye icyemezo cy'inteko ishinga amategeko