Umutekano Wakajijwe muri Gambiya

Muri Gambiya, umutekano ukomeje gukazwa cyane, icyumweru kimwe nyuma y’uko abantu bafite imbunda bagerageje gukuraho perezida Yahya Jammeh.

Abategetsi bakomeje gushakisha ababa baragize uruhare mu bikorwa byo kugerageza gukora kudeta takiki ya 30 y’ukwezi gushize. Mu bikorwa, abashinzwe umutekano barasaka abantu bagera ku mipaka no kuri za bariyeri ku muhanda nyabagendwa ugana mu murwa mukuru. Bivugwa ko abantu benshi bakekwa muri icyo gikorwa barangije kuva mu gihugu.

Imiryango y’uburenganzira bwa muntu, irimo Amnesty International, iraburira ibihugu kutagira umuntu, waba ukekwa, byohereza muri Gambiya.

Abanyamerika babiri bakomoka muri Gambiya, ubu barimo gushinjwa mu nkiko inaha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kubera uruhare bavugwaho ko bagize muri iyo kudeta yaburiyemo.