Ubuhindi: Imyigaragambyo Yamagana Ubwicanyi bw'Abantu 70

Mu Buhindi, abantu amagana uyu munsi bigaragambije mu mujyi wa Guwahati muri leta ya Assam mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Abo bantu bari bafite ibyapa byamagana ubwicanyi bw'abantu 70 bazize ibitero by'abo bakeka kuba umutwe w'abaturage ba gakondo bitandukanije n'ubutegetsi.

Abo bantu bigaragambyaga bamaganye kandi ubutegetsi bw'intara, kuba butarabashije kwita ku mutekano w'abaturage.

Ministri w'intebe w'Ubuhindi Narendra Modi yavuze ko icyo gitero cyo kuwa kabiri muri leta ya Assam ari igikorwa cy'ubugwari.

Abategetsi bavuze ko icyo gitero cyakozwe n'umutwe witwa "National Democratic Front of Bodoland". Uyu ni umutwe guverinoma y'Ubuhindi yita uw'iterabwoba, kandi iherutse kuwugabaho ibitero byo kuwuhashya