Umutwe wa FDLR Watangiye Gushyira Intwaro Hasi

  • Etienne Karekezi

Umurwanyi w'umutwe wa FDLR

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ufite ibirindiro byawo mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Kongo watangiye gushira intwaro hasi taliki ya 30 y'ukwa gatanu 2014.

Umuhango wa mbere wo gushyira intwaro hasi wabereye mu gace kitwa Buleusa, mu karere ka Walekale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Wakurikiranywe n’intumwa z'umuryango w'iterambere uhuza ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo SADC, iz'umuryango w'Abibumbye ziri mu mutwe wa MONUSCO ndetse n’iza Republika Iharanira demokrasi ya Kongo.
Ubuyobozi bw'umutwe wa FDLR bwavuze ko nta ntumwa za guverinoma y’u Rwanda zitabiriye iyo mihango.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi w'Ijwi ry'AMerika yagarutse kuri iki kibazo cy'uko FDLR yashyize intwaro hasi.

Your browser doesn’t support HTML5

Umutwe wa FDLR watangiye gushyira intwaro hasi