Uko wahagera

Zambia: Umunyapolitike Utavuga Rumwe n’Ubutegetsi Yafashwe


Chishimba Kambwili imbere y'urukiko i Lusaka

Umwe mu bakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya, uzwiho kunenga ubutegetsi yihanukiriye, yatawe muri yombi.

Akurikiranyweho gutuka Perezida Edgar Lungu abinyujije mu mashusho aho yakoresheje imvugo ica amarenga ko Perezida ari imbwa.

Chishimba Kambwili, w’imyaka 50, akaba umukuru w’ishyaka National Democratic Congress ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze abinyujije mu mashusho agira ati: “Hari imbwa zo muri Chawama zitarambirwa kuzerera”. Ayo mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Chawama ni urusisiro rwo mu murwa mukuru Lusaka rwo Lungu yari atuyemo ataraba Perezida mu mwaka wa 2015. Lungu yari amaze iminsi agirira ingendo mu bihugu byo hanze birimo Ubuhinde n’Ubuyapani bwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika ivuga ku iterambere.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byavuze ko Kambwili yabajijwe n’abashinzwe iperereza mu gihe cy’amasaha abiri mbere yuko afungirwa ku cyicaro cya polisi. Biteganijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuwa kane ngo akurikiranweho ibyaha byo gutuka umukuru w’igihugu.

Aramutse ahamwe n’icyaha Kambwili wahoze ari umudepite mu ishyaka riri ku butegetsi yahanishwa igifungo cy’imyaka itatu y’igifungo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG