Uko wahagera

Vuba Amerika Irahagarika Ingendo z' Indege z’Ubushinwa mu Gihugu


Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwabujije indege zitwara abagenzi z’Ubushinwa kwinjira muri Amerika, guhera kw’italiki ya 16 y’uku kwezi kwa gatandatu.

Ni mu gihe Amerika yotsa igitutu ubuyobozi bw’Ubushinwa kugira ngo bureke Indege z’Amerika zisubukure ingendo muri iki gihe hari umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu by’ibihangange kw’isi mu by’ubukungu.

Ibyo bije mu gihe deparitema y’Amerika ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, ihaniye Ubushinwa kuba bwarananiwe kwubahiriza amasezerano asanzweho ku birebana n’ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi. Umubano hagati y’Ubushinwa n’Amerika wajemo igitotsi muri aya menshi ashize, biturutse ku cyorezo cya virusi ya corona no kuba Ubushinwa bwarashyiriyeho Hong Kong amategeko mashya areba umutekano.

Amasosiyete y’indege, Delta Air Lines na United Airlines yari yasabye gusubukura ingendo zijya mu Bushinwa muri uku kwezi, nyamara indege z’Ubushinwa zari zakomeje ingendo muri Amerika muri ibi bihe by’icyorezo cya virusi ya corona.

Mw’itangazo ryo kuri uyu wa gatatu, Delta yavuze ko “ishyigikiye kandi ishima ibikorwa bya guverinema y’Amerika mu gushimangira uburenganzira no gukora ku buryo ntawe uryamirwa”. United ntacyo yahise ivuga ubwo ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byayibazaga.

Ubushinwa nabwo ntiburabasha kuvuga igihe buzongera kuvugurura ingamba ngenderwaho kugira ngo indege ziva muri Amerika zongere gukora gahunda yo gutwara abagenzi.

Umuyobozi ku rwego rwo hejuru muri Deparitema ya transiporo, Joel Szabat, yagize ati: “ Tuzemerera indege z’Ubushinwa umubare w’ingendo zitwara abagenzi zari ziteganyijwe, igihe guverinema y’Ubushinwa izemera izacu”.

Ambasade y’Ubushinwa i Washington, ntacyo yashatse guhita ibivugaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG