Uko wahagera

U Rwanda Rwafunze Uruganda Oxalis Limited Rwakoze Magendu


Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyafunze uruganda rumwe rwasohoye imiti itujuje ubuziranenge. Cyahagaritse imiti isukura intoki yakozwe n’uruganda OXALIS Limited ruri mu Karere ka Bugesera mu Murenge Nyamata, mu ntara y’iburasirazuba. Iyo miti yari mu macupa ya mililitiro 500 na 50 yahise ivanwa ku isoko ry’u Rwanda.

Ibyo bibaye nyuma y’aho bamwe mu bacuruzi bazamuriye ibiciro by’imiti isukura intoki n’udupfukamunwa kubera ubwinshi bw’ababigura bwiyongereye cyane nyuma yaho icyorezo cya Virusi ya corona kigereye mu Rwanda. Abacuruza bamwe bakubye inshuro zigera ku icumi ibiciro by’ibyo bicuruzwa.

Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) kiravuga ko mu Rwanda hatangiye kuboneka imiti y’ifashishwa mu gusukura intoki y’imyiganano kigasaba abatumiza n’abacuruza iyo imiti ko badakwiye kuririra ku cyorezo cya Virusi ya corona ngo bahende ibyo bikoresho cyangwa bagurishe ibitujuje ubuziranenge.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’iki kigo, Charles Karangwa, ryahamije ifungwa ry’uruganda rwa OXALIS Ltd ryemeza ko imiti yarwo yari ku isoko ihita ikurwaho ndetse n’abari bayiguze bakayisubiza urwo ruganda. Rwaciwe amafaranga akubye inshuro 2 ay’ibicuruzwa byari ku isoko. Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobora urwo ruganda ngo bakurikiranweho ibyaha bakekwaho.

Guhenda kw’iyi miti yifashishwa mu kwirinda Virusi ya Corona, gukora itujuje ubuziranenge, byatangiye nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 14/3/2020, hemejwe ko umuntu wa mbere mu Rwanda yafashwe n’icyorezo cya Virus ya Korona. Byateye benshi ubwoba bihutira kugura udupfukamunwa, imiti bakoresha mu ntoki yica uducoco, na za 'kandagira ukarabe' zikenerwa n’ahahurira abantu benshi, bituma abacuruzi bazamura ibiciro.

Byafashe indi ntera ubwo kuri iki Cyumweru hiyongeragaho abandi barwayi bane, Ministeri y’ubuzima ikaba yaraye itangaje ko abandi bantu babiri babonweho iyo Virusi, ubu abanduye Virusi ya Corona mu Rwanda barabarirwa kuri 7.

Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) kirasaba abantu kubanza gusuzuma ibyo bagiye kugura, mbere yo gutanga amafaranga yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG