Urukiko Rwategetse ko Ingabire Umuhoza Victoire Amanurwa muri Gereza Nkuru ya Kigali. Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, rwategetse ko umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Mme Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranwa ari muri gereza. Ninacyo rwemeje kandi kuri Major Vital Uwumuremyi umushinja. Urukiko rwashingiye k’uburemere by’ibyaha bakurikiranweho. Bombi bahise bajuririra icyo cyemezo. Ingabire we mu Ijwi riranguruye yanongeyeho ko bitamutunguye kubera ko ubutabera bwo mu Rwanda butigenga.
Urukiko rwavuze ko nyuma y’aho Ingabire arekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2010, yakomeje kubonana na Maj Uwumuremyi, anamusaba ko yasiba ubutumwa bandikiranaga yaba kuri internet no kuri terefone. Rwemeza ko bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kugira ngo badasibanganya ibimenyetso, mu gihe ubushinjacyaha bugikomeza iperereza kuri bo.
Ingabire na Maj. Uwumuremyi, bombi bambaye amapingu, bakurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha byo gushinga umutwe w’iterabwoba witwa CDF no guhungabanya umudendezo w’igihugu. Ingabire arabihakana byose mu gihe Maj. Uwumuremyi abyemera agasaba n’imbabazi. Kuva Ingabire yatabwa muri yombi, ku ya 14 y’ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 2010, ishyaka ayobora FDU-Inkingi ryarabyamaganye, rivuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano bishingiye kuri politiki.
Muri gereza nkuru ya Kigali y’i 1930, Ingabire asanzemo abandi banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda: Me Ntaganda Bernard wa PS-Imberakuri, utaraburana na, Deo Mushayidi wa PDP-Imanzi wakatiwe burundu mu rwego rwa mbere.